Ikipe ya Rayon sport yatangaje igihe izasinyana n’uruganda rwa skol amasezerano avuguruye azongera n’ingano y’amafaranga iyi kipe izajya ihabwa nuru ruganda.


Kuruyu wa mbere ikipe ikunzwe na benshi hano mu Rwanda nibwo yamenyesheje abakunzi bayo ko ifite igikorwa kidasanzwe igiye gukora cyo gusinyana amasezerano n’uruganda rwa skol rusanzwe runafitanye ubushuti niyi kipe kuko ruyifasha my bintu byinshi ndetse bakaba bari banamaze igihe kinini bakorana byanatumye bavugurura amaseserano y’imikoranire.

Rayon sport yahaye ubutumwa abafana bayo Bose.


Ubutumwa bw’uko ikipe ya Rayon sport n’uruganda rwa Skol brewery rusanzwe rukorera my nzove bwasakaye cyane mu gitondo cyo kuruyu wa mbere ubwo buri mukunzi wiyi kipe wiyandikishije yabonaga ubutumwa bugufi bumumenyesha ko iki gikorwa kizaba Ku munsi wo kuwa Kane taliki ya 11 nyuma y’igihe harebwa uko ayo masezerano yavugururwa binogeye impande zombi cyane kw’ikipe ya Rayon sport yavugaga ko yahendwaga mu masezerano yahise gusa kurubu bakaba bishimiye uko ikipe igiye gufatwa ndetse n’inkunga igiye guterwa na skol ikaba ibanyuze.


Bimwe mu bivugwa bizaba biri muraya masezerano hagati ya Rayon sport na Skol n’uko uru ruganda ruzajya ruha ikipe ya Rayon sport amafaranga angana na million 181 Ku mwaka ariko zigabanijemo ibice birimo nko kuba ikipe izajya iba mu macumbi y’uru ruganda mu nzove ndetse ikanahabwa ikibuga cyo gukoreraho imyitozo ikindi kandi harimo ko uru ruganda ruzajya rushakira ikipe ibikoresho birimo imyenda n’ibikoresho ndetse bakanatunga abakinnyi n’abakozi biyi kipe bagatanga gusa agera kuri million 121 yuzuye ibindi byose byakozwe.

Umuyobozi wa Rayon sport arashishikariza abafana b’ikipe kwiyandikisha nk’abafana b’ikipe.


Ikipe ya Rayon sport iratangaza ko abafana bayo aribo ba mbere bazajya bamenya amakuru y’ikipe cyane cyane mu butumwa bugufi kuma telefone yabo kuko yashyizeho uburyo bw’uko abakunzi biyi kipe baziyandikisha bakoresheje telephone ngendanwa zabo kugira ngo hamenyekane umubare w’abafana nyabo iyi kipe ifite ikindi kandi ubuyobozi bwiyi kipe buvuga ko abafana bagomba gukurikira imbuga nkoranyambaga z’ikipe kugira bakomeze kubona amakuru ya nyayo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here