Rayon sport yateguye umwiherero w’abakinnyi n’abakozi bayo Bose kugira bicare hamwe bacoce bimwe mu bibazo biri muriyi kipe.


Nyuma y’ibibazo bitandukanye byagiye bivugwa muri Rayon sport ubuyobozi bwayo bwatumije umwiherero Ku bakinnyi bayo muburyo bwo kureba ibibazo iyi kipe ifite inabereka umutoza mushya iyi kipe yazanye Guy Bokasa.


Abakinnyi bagera Kuri 40 bafite bafitiye amasezerano Rayon sport batumijwe mu mwiherero w’umunsi umwe uzabera ku ruyenzi kuri hotel yitwa Honey in honey taliki ya 15 kanama 2020 guhera kw’isaha ya 9:00 za mu gitondo ukaba uzamara umunsi wose.


Rayon sport irimo ibibazo bitandukanye byaba hagati mu buyobozi ndetse n’abamwe mu bakinnyi bafitanye ibibazo n’iyi kipe kuko hari abo igifitiye ibibazo by’amafaranga abandi amaseserano yabo atanoze ubwo byose bizakemuka muruyu mwiherero banerekwe umutoza mushya wiyi kipe.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here