Visit perezida wa Rayon sports Twagirayezu Thadee yatangaje byinshi Ku myiteguro y’iyi kipe bayoboye mu gihe k’inzibacyuho kingana n’ukwezi.


Mu kiganiro yagiranye na radio yitwa b&b fm muriki gitondo Visi perezida wa Rayon sports yavuze ko inzu yo gushyiramo abakinnyi n’ibyangombwa byose byo kugira babapimishe bihari igitegerejwe ari umutoza mukuru Guy Bokasa ageze mu Rwanda yavuye mw’ikipe y’igihugu ya Congo.

Thadee ati Rayon sport ifite isura shya kandi intego ni igikombe.


Yagize ati: ntawakirengagiza ubukererwe bwabaye Kuri Rayon mu bihe bishize ubwo abandi bakoraga Ku kugura abakinnyi yo itigeze ibikora ubu aribwo ikibirimo, rero urumva twebwe nibwo turi kohereza amatike y’abakinnyi ndetse tunategereje umutoza ngo aze atubwire abakinnyi ashaka kuzakoresha kugira tubapimishe.

Ibiganiro na Skol ntibirarangira gusa tuzakorera imyitozo mu nzove Ku kibuga cyayo.


Abanijwe niba Rayon sport yarabonye aho izaba ndetse n’ibiro izakoreramo Tadee yavuze ko ibiri babibonye ikipe izajya ikorera kimihurura ndetse n’aho bazaba bari mu mwiherero harahari inzu babonye kicukiro ubu ibintu biri mu nzira nziza.

Vital Ourega ari I Kigali mu kato aravamo asinyirira Rayon.


Uyu muyobozi kandi yemeje ko Jean Vital Ourega batijwe na Tp Mazembe ukina hagati yamaze kugera i Kigali ubu ari mu kato k’iminsi ibiri aho ari buvemo kuruyu wa gatatu agahita asinyira Rayon sport umwaka w’imikino nk’intizanyo kuva muri Tp mazembe.

Biramahire abeddy yamaze kumvikana na Rayon isaha n’isaha yagera mu Rwanda.


Twagirayezu Tadee abajijwe Kubandi bakinnyi ikipe itegereje bari hanze yavuze ko bategereje abakinnyi batatu barimo Moussa camara,Biramahire Abeddy ndetse na Robert Mberu uvuye muri Tp mazembe nk’intizanyo gusa ngo ni byinshi bari gukora birimo no gutegura amatora y’umuyobozi wa Rayon sports kuko manda bahawe y’ukwezi izarangira taliki ya 24 uku kwezi anashishikariza abafaba b’iyi kipe gukomeza kuyishyigikira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here