Rayon sport yakemuye ikibazo yari ifite cy’umutoza wayitoje umwaka ushize mu mukino ibanza imwishyura umwenda we.


Javier Hernandez espinoza umunya Mexico watoje Rayon sport igice cya shampiyona akaza kwirukanwa mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kabiri azize umusaruro muke doreko yari anamaze gutsindwa na mukeba Apr fc abayobozi banga kubyihanganira bahitamo gutandukana nawe kuko ngo yari umuntu utavugirwamo.


Javier Espinoza yaje muri Rayon sport gusa kumwiruakana kuko byabaye agifite amasezerano n’iyi kipe byari ngombwa ko bamwishura igihe yari asigaje bitewe n’ibyari biri mu masezerano gusa ikipe ya Rayon sport ntiyabyubahirije bisaba ko uyu mutoza ajya kurega muri FIFA asabako yarenganurwa, FIFA isaba Rayon sport gukora ibyo isabwa byose.


Ishingiye Ku busabe bwa FIFA Rayon sport yishyuye uyu mutoza amafaranga ye 5000 by’amadollar Inamwihanganisha kuko yatinze kumwishyura amafaranga ye kubera ibibazo bya corona virus byugarije amakipe yose.


Ubuyobozi bwa Rayon sport bwatangaje ko bugiye gutangira gukemura ibibazo bimwe na bimwe birimo amadeni iyi kipe irimo abakinnyi bayo n’abahoze bayitoza ndetse n’ibindi birimo no kugura abakinnyi iyi kipe izifashisha mu mwaka utaha w’imikino.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here