Mu gihe bayitwaye rutahizamu Hakizimana Muhadjiri Rayon sport yahise isinyisha undi mwataka uca Ku mpande witwa Bannen Philipe Arthur kuva muri Cameroon.


Bannen Philippe Arthur ni rutahizamu wumunya Cameroon wahoze akinira ikipe yitwa Union sportive de Louanda y’iwabo muri Cameroon akaba yasinyiye ikipe ya Rayon sport imyaka ibiri ayikinira cyane cyane aca Ku mpande ashaka ibitego.


Abakurikirana iyi kipe ya Rayon sport bavuga ko uyu mwataka yari yaraje mu Rwanda mu kwezi kwa mbere aje mw’igeragezwa aza no gushimwa n’abatoza gusa kubera umubare w’abakinnyi wari wuzuye aza kutifashishwa mu mikino yo kwishyura nkuko bari babimuzaniye kuruyu munsi rero akaba yasinye imyaka ibiri akinira iyi kipe.


Rayon sport yasinyishije uyu mwataka nyuma y’igihe kitageze no Ku masaha 24 bayitwaye rutahizamu wumunya Rwanda Hakizimana Muhadjiri yari imaze igihe irambagiza gusa we akaza guhita afata icyemezo cyo kwigira muri As de Kigali kuko Rayon sport igihe bari bahanye ko izaba imuha ibyo bumvikanye cyararenze.


Rayon sport imaze gusinyisha ba rutahizamu baca Ku mpande batatu aribo Manasseh mutatu,Bannen Arthur na Issa Bigirimana baje basanga abandi bahari barimo Mugisha Girbert na Sekamana Maxime hakibazwa uburyo bazakinishwa muri shampiyona y’urwanda doreko iyi kipe itagisohokeye igihugu mu mikino nyafurika ya caf confederation cup.


Written by GEntil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here