Rayon sport yatangaje ko yabonye umuterankunga mushya uzajya ubambika akanabagurishiriza imyenda bakamwambara.


Ikipe ya Rayon hari hamaze iminsi havugwa byinshi Ku baterankunga bayo bamwe bavuga ko uruganda rwenga ibisindisha RWA skol rwaba rwakuyemo akarenge bakumvikana na muitig gusa ibi baje kubinyomoza Kuri twitter yiyi kipe Ku munsi ukurikira bahita banatanga itangazo ko babonye umuterankunga mushya WO Ku mugabane w’iburayi.


Babinyujije kurubuga rwa tittwer rw’iyi kipe batangaje bati: Rayon sport yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’uruganda rwo Ku mugabane w’iburayi rukora imyambaro ya sport, bati vuba turabamurikira umwambaro tuzambara tunabamurikire iduka rizajya ricuruza imyambaro ya Gikondiro, bongeraho ko andi makuru bazayatangaza mu minsi izaza.


Ibi by’uru ruganda kandi byemejwe na perezida w’iyi kipe ikunzwe n’abantu benshi hano mu Rwanda bwana Munyakazi Sadate abinyujije Kuri twitter ye ati: amasezerano y’imyaka itatu batwambika Banaduha imyambaro y’ikipe twagurisha abakunzi bayo nyuma yaho byaba byaragenze neza bakadufasha kufungura uruganda rw’ibikoresho bya siporo mu rwagasabo, yongeraho ati muminsi ya vuba turabamurikira umwambaro tuzakoresha.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here