Ikipe ya Rayon sport imaze gukemura ibibazo yari ifitabye n’umutoza Yvan minaerte wayitozaga ikaza kumwirukana bitanyuze munzira nziza.


Nyuma yo kwirukanwa mw’ikipe ya Rayon sport bitanyuze munzira nziza akaza kuyijyana mu nkiko akanayitsinda bakayitegeka kumwishyura amafaranga yamusigayemo ndetse n’indishyi z’akababaro gusa Rayon sport ikaza kujurira bakayigabanyiriza ibihano.

Rayon sport yemeje ko yumvinye na Minaerte.


Nkuko byatangajwe n’ikipe ya Rayon sport ku rubuga rwayo rwa Twitter ivuga ko yamaze kurangizanya na Ivan Minaerte ngo ntakibazo na kimwe bagifitanye inashyiraho ifoto y’uyu mutoza ari kumwe na perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate.


Rayon sport mu butumwa yatanze yanditse igira iti: ubu noneho twakemeza ko ikibazo twari dufitanye n’umutoza Ivan Minaerte cyakemutse kandi uburyo tuzamwishyuramo twabyemeranyije ubu ntakibazo na kimwe kigihari ibindi bisobanuro muraza kubibona.

Sadate na Ivan Minaerte bumvikanye.


Rayon sport yagombaga kwishyura Ivan Jacky Minaerte amafaranga ibihumbi 14 by’amadorari inahabwa igihe igomba kuba yishyuriye nyuma y’uko igihe kirenze iyi kipe yahawe ibihano ko itazasinyisha umukinnyi n’umwe itarishyura uyu mutoza amafaranga imurimo gusa bikaba byarangiye iyi kipe ikemuye iki kibazo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here