Real Madrid yateye intambwe igana Ku gikombe cya shampiyona ya Espagne nyuma yo gutsinda Granada umukino waraye ubaye mw’ijoro ryakeye.


Real Madrid yaraye iteye intambwe igana ku igikombe cya shampiyona nyuma y’umukino ukomeye yitwaye neza nkuko byari byitezwe itsinda Granada ibitego 2:1 byose byagiyemo mu gice cya mbere bitsinzwe na Karim Benzema na Ferland Mendy naho ibitego k’impoza marira cya Granada cyaje mu gice cya kabiri birangira iyi kipe y’ibwami iteye intambwe igana Ku gikombe.


Real Madrid iyoboye urutonde rwa shampiyona yo mu gihugu cya espagne irusha ikipe Barcelona amanota 4 hakaba hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire byumvikane ko nitsinda umukino ifitanye na Villarreal izahita ihabwa igikombe cya shampiyona bidasubirwaho kuko amanota azaba arimo azaba atakivuyemo.


Fc Barcelona ya Lionel Messi yatakaje amahirwe yo gutwara igikombe nyamara yarimaze amezi menshi iyoboye urutonde kubera Real Madrid yari itarajya mubihe byiza, nyuma rero yo kuva mu isubikwa ry’imikino kubera coronavirus Barcelona yatakaje amanota menshi inganya imikino myinshi mukeba Real igatsinda bituma iyifata inayicaho ubu ikaba iyirusha amanota.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here