Bamwe mu bakinnyi babanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bamaze iminsi bitwara neza bamwe bafasha amakipe yabo gutwara igikombe.


Mu bakinnyi babanyarwanda bari bishimye muri iki cy’umweru dushoje uwambere ni umusore Djihad Bizimana ukina mw’ikipe ya Waasland-Beveren yo mu gihugu cy’ububirigi akaba kuruyu wa gatanu ikipe ye yatakinnye na Paris st Germain yo mu bufaransa nubwo batsinzwe ibitego 7:0 ariko ikirimo cyo kwishimira nuko uyu musore yakinnye iminota yose kandi akitwara neza doreko yari anambaye igitambaro cya captain ahanganye n’ibihangange nka Neymar na MbappeMbappe.


Rwatubyaye Abdul nawe yitwaye neza muriyi weekend ubwo shampiyona akinamo yakomezaga hariya muri leta zunze ubumwe za amerika kuko yafashije ikipe ye ya Switchbacks kuva inyuma ikanganya umukino Ku bitego 3:3 nyuma yaho bari batsinzwe akazamuka Kuri cornel yatewe neza agatsinda igitego cy’umutwe Ku munota wa nyuma w’inyongera, ibi byanatumye uyu musore aba umukinnyi w’umukino cyangwa man of the match.


Meddie Kagele ukina muri Simba sports club yari yabanje mu kibuga nawe nyuma yigihe kinini atabanzamo gusa yerekanye ko ari umukinnyi ukomeye atsinda ibitego 2 anatanga umupira uvamo igitego batsinda Alliance ibitego 5:1, uyu mugabo kandi yahise yuzuza ibitego 21 muri shampiyona yuyu mwaka muri Tanzania aho ikipe ye yamaze no kwegukana igikombe cya shampiyona nubwo hakibura imikino.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here