Mu mpera z’iki cy’umweru dusoje hirya no hino abakinnyi b’abanyarwanda amakipe bakinamo yagiye ajya mu kibuga amwe yitwara neza andi ntibigende uko babyifuza.


Mu gihugu cya Tanzania ari naho hakina abanyarwanda benshi ikipe ikinamo wumunya Rwanda Mugiraneza jean Baptist bakunze kwita miggie yitwaye neza nubwo uyu mugabo Atari yakinnye kubera ikibazo cy’amakarita y’umuhondo menshi ataramwemereraga gukina gusa baje gutsinda ikipe ya Mwadui ibitego 3:2.


Ikipe ya Younga Africans ikinamo abanyarwanda babiri aribo captain w’ikipe y’igihugu amavubi Haruna niyonzima na Sibomana Patrick ntibitwaye neza kuko baje gutakaza umwanya wa kabiri bari bariho banganya na Biashara 0:0, kuruyu mukino Haruna yari yabanjemo naho Sibomana Patrick bakunze kwita papy yinjiramo asimbura ku munota wa 68 gusa ntibyabuza iyi kipe kunganya uyu mukino byatumye azam fc ibacaho nyuma yo gutsinda Singida united 7:0.


Ikipe ya Simba sport ya Meddie Kagele nubwo yamaze gutwara igikombe cya shampiyona yanganyije n’ikipe ya gusa uyu mukino rutahizamu wumunya Rwanda Meddie Kagele ntiyawukinnye kuko yabanje Ku ntebe yabasimbura yinjiramo ku munota wa 69 asimbuye John Bocco, ibi byatumye simba ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 80,Azam ya kabiri 62,Younga 61 naho Kmc ya miggi ku mwanya wa 13 n’amanota 41.


Undi mu nyarwanda witwaye neza murizi mpera z’icyimweru ni Yannick Mukunzi ukinira ikipe ya Sandvkens if yo mu kiciro cya gatatu muri Sweden aho yaje gutsinda Nopkins umukino yari ifite iyinyagiye ibitego 4:0 iyisanze iwayo, ni imikino yannick atabanje mu kibuga gusa yaje kwinjiramo ku munota wa 85, iyi kipe ya Sandvkens yahise ifata umwanya wa gatatu ku rutonde RWA shampiyona aho irushwa n’iya kabiri inota rimwe gusa yo ifite umukino itarakina.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here