Ruremesha Emmanuel umutoza watozaga kiyovu sport yamaze kubona akazi gashya mu kiciro cya kabiri nyuma yaho bamuzaniyeho Karekezi Olivier.


Ruremesha yasinyiye ikipe ya gorilla yo mu kiciro cya kabiri nyuma y’iminsi ashaka akazi kuko aho yatozaga muri kiyovu sport bazanye umutoza wundi Karekezi Olivier nawe agahitamo kujya gushakira ahandi gusa kurubu akaba yahisemo kujya gukomereza akazi mu kiciro cya kabiri.


Ruremesha yasinyiye ikipe ya gorilla umwaka w’imikino nkuko byatangajwe n’umuyobozi wiyi kipe Hadji Yusuf mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru,yagize ati: twamaze gusinyana amasezerano yo kudutoza umwaka twazamuka tutazamuka azadutoza kuko iyo ufite gahunda uba ugomba gupanga byose byagufasha kugera Ku nsinzi.


Ikipe ya gorilla yo mu kiciro cya kabiri yasinyishije Ruremesha Emmanuel nyuma yaho yifuzwaga n’amakipe menshi harimo nka Etoile de l’Est nayo yo mu kiciro cya kabiri, harimo Mandi n’izindi kipe zo mu kiciro cya mbere nka As Muhanga nayo idafite umutoza nyuma yaho Mbarushimana Abdu yigiriye muri bugesera fc.


Gorilla games n’ikipe yashyizwemo byose n’abayobozi bayo kugira izamuke mu kiciro cya mbere kuko nyuma yaho ihinduye izina ikava kuri sec ikitirirwa gorilla yahise isinyisha abakinnyi bafite amazina nka Tuyisenge Pekeake uzwi nka Pekinho akaba ari nawe captain wayo kuva yayijyamo, harimo kandi n’umuzamu wamenyekanye akina muri Apr fc bita Ntaribi Steven.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here