Rutahizamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo Bola Lobota yamaze kugera mu Rwanda ndetse yanarebye umukino ikipe ye yakinnye kuruyu mugoroba.


Bola Lobota Emmanuel rutahizamu wakiniraga ikipe ya As Maniema yo muri DRC yaje mu Rwanda aho aje gusinya amasezerano n’ikipe ya Gasogi United bamaze kumvikana ko agomba kuzayikinira mu gihe kiri imbere.

Bola Lobota Emmanuel ageze Kuri sitade ya Bugesera.


Bola Lobota wagereranijwe na inter Continental ballistic missile with nuclear warhead nkuko ubuyobozi bw’ikipe bubivuga yageze mu Rwanda kuruyu wa kane ahita ajya mu karere ka Bugesera kureba umukino wa gishuti wahuzaga ikipe ye ya Gasogi na Gorilla fc yo mu kiciro cya kabiri binarangira Gasogi itsinzwe na Gorilla 3:1.

Perezida wa Gasogi united yaje azanye nuyu musore.
Ikipe ya Gasogi united ikomeje kwiyubaka.


Uyu musore aje yiyongera Ku bandi bakinnyi bashya iyi kipe yibitseho harimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura, Iddy Museremu wavuye I Burundi ndetse n’abandi barimo umuzamu Mazimpaka Andre wavuye muri Rayon sport Bose baje gufasha iyi kipe gutwara igikombe nkuko perezida wayo Knc abivuga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here