Rutahizamu wumunya Nigeria Victor Osimhen yamaze kwemezwa n’ikipe ya Napoli yo mu gihugu cy’ubutariyani nyamara yifuzwaga n’amakipe menshi akomeye.


Victor james Osimhen rutahizamu ukiri muto doreko yavutse muri 1998 ubu akaba afite imyaka 22 y’amavuko akaba yakiniraga ikipe ya Lille yo mu gihugu cy’ubufaransa yajemo aje gusimbura undi rutahizamu wumunya afurika Nicolas Pepe wagiye mw’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza.


Victor Osimhen yavukiye I Lagos mu gihugu cya Nigeria kubabyeyi babanya Nigeria papa we akaba yitwa Patrick Osimhen, uyu musore akaba akina nka rutahizamu wo hagati bakunze kwita ba nimero ikenda kandi akaba yarabigaragaje mu mwaka umwe gusa yaramaze mw’ikipe ya Lille.


Napoli yasinyishije uyu rutahizamu imuha amasezerano azamara imyaka itanu nyamara uyu musore yifuzwaga nandi makipe akomeye hariya Ku mugabane w’iburayi harimo nka Intel de Milan, Paris st Germain n’izindi nyinshi kubera ibitego yagiye atsinda haba muri shampiyona ya ligue 1 ndetse no mu mikino ya champion league yafashije ikipe ye ya Lille.


Osimhen yagiye aca mu makipe atandukanye nka Wolfsburg, na charloi yo mu gihugu cy’ububirigi arinaho yavuye aza muri Lille gusa anakinira ikipe y’igihugu cye cya Nigeria kuko umwaka ushize yanatowe nk’umukinnyi ukiri muto wumunya afurika witwaye neza cyane.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here