Rutahizamu wamenyerewe cyane mw’ikipe ya Etenceille yo mu karere ka rubavu yamaze guhabwa uburenganzira n’ikipe ye kuba yakerekeza I musanze.


Mutebi Rashid rutahizamu wumugande umaze imyaka itari mike mu Rwanda cyane cyane akinira iyi kipe ya Etenceille y’i rubavu kuko yayivagamo akayigarukamo kandi akaba yaranayifashije mu mikino yayikiniye doreko no mw’ibaruwa bamwamdikiye babimusabye.


Etenceille fc yashimiye umukinnyi wayo mutebi rashid Ku gihe kinini amaze akorana nayo banamwifuriza amahirwe mu kazi gashya aho yagiye mu karere ka musanze muri Musanze fc, ibi ni mw’ibaruwa yandikiwe na perezida wa Etenceille uherutse kujyaho bita Hitayezu Dirigent imubwira ko ikipe ya Etenceille yishimiye kuba yarakoranye nayo kandi inamwifuriza ihirwe.


Mutebi yaje muri Etenceille yavuye muri mukura fc aho yamaze igihe gito bikanga kubera ko yashinjwaga ibikorwa byo kwitwara nabi hanze y’ikibuga harimo ubusinzi gusa agaruka muri rubavu aza no kwitwara neza kuko mu ntangiriro za shampiyona yatsinze ibitego byinshi ubu rero yerekeje I musanze aho iyi kipe yaho yakomeje kumvikana ivuga ko imukemeye mubakinnyi iri gushaka.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here