Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na kapiteni wayo Jacques Tuyisenge yamaze kumvikana na Apr fc.


Rutahizamu wumunya Rwanda wakiniraga ikipe ya Petro atretico de Luanda biravugwa ko yaba yamaze kumvikana n’ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda ya Apr Ku masezerano azaba ahagaze asaga ibihumbi 40 by’ama dorali.

Jacques Tuyisenge aherutse gusezera Kuri Petro atretico de Luanda.


Jacques Tuyisenge muriyi minsi araza gusinyira ikipe ya Apr fc amasezerano y’imyaka 2 imuhe amafaranga asaga ibihumbi 40 by’idorari ndetse izajya imuha n’umushahara wa 4500 by’idorari buri kwezi na nimero ikenda azajya yambara mu mugongo biravugwa ko ashobora no guhita ahabwa igitambaro cya kapiteni akazayobora abasore b’iyi kipe mu mikino nyafurika.


Rutahizamu Jacques Tuyisenge agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi ahavuye ubwo yakinaga mw’ikipe ya police fc akaza kuyivamo ajya muri Gor Mahia yamaze imyaka 3 mbere yuko ayivamo ajya muri Petro atretico de Luanda yari arimo ubu.

Tuyisenge na Kagele bongeye gukinana ikipe yaba ikomeye.


Ikipe ya Apr fc yakomeje kwiyubaka mu rwego rwo kw’itegura imikino ya champions league nyafurika izakina uyu mwaka kuko binavugwa ko ishaka undi rutahizamu wumunya Rwanda ukina hanze witwa Meddie Kagele ukinira Simba sports club yo muri Tanzania.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here