Jules Ulimwengu rutahizamu wamenyekanye muri Sunrise na Rayon sport yagarutse mu Rwanda aho yumvikanye na Sunrise imyaka ibiri.


Rutahizamu w’umurundi Jules Ulimwengu waciye mu amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse no hanze yamaze kumvikana n’ikipe ya Sunrise yo mu karere ka nyagatare nyuma y’imyaka itarenga 2 ayivuyemo ajya muri Rayon sports naho yavuye ajya mu gihugu cy’ubushinwa.


Ulimwengu yumvikanye na Sunrise kuzayikinira imyaka ibiri bakaba bumuhaye amafaranga agera Kuri million 5 akaba azava aho ari mu gihugu cya Guinea Bissau agaca iwabo mu Burundi hanyuma akabona kuza inaha mu Rwanda gusinya Ku mugaragaro mwiyi kipe yatumye amenyekana cyane cyane mu gutsinda ibitego byinshi gusa kurubu uyu mwataka wakinaga nk’umunyarwanda azaba akina nk’umunyamahanga nyuma yo gusanga ibyangombwa bye bituzuye neza ngo akine nk’umunyarwanda.


Jules Ulimwengu yaciye muri Sunrise nyuma yo kuyigiramo ibihe byiza ahita ajya muri Rayon sports nayo yagizemo ibihe byiza cyane aza no kuba rutahizamu wahize abandi aca n’agahigo ko kurenza ibitego 20 byaraherukaga kera gusa nyuma yo kuva muri Rayon sport byavuzwe ko yagiye mu gihugu cy’ubushinwa ahita avayo agaruka iwabo I Burundi gusa yaje kubona ikipe muri Guinea Bissau arinaho yarari kurubu azagaruka mu Rwanda nyuma y’ibyumweru 2.


Sunrise ikomeje gushaka ba rutahizamu baca incundura nkuko ubuyobozi bwa yo bubitangaza ko bashaka ko shampiyona itaha ikipe yose izajya iza Kuri stade yabo ya gorogota yikandagira itanateganya kubona inota na rimwe ahubwo igashaka uko yaba itegura umukino ukurikira kuko ngo ntamuntu uzongera kuhava byoroshye hariya i nyagatare.


Sunrise mu kwiyubaka yasinyishije abakinnyi bagiye batandukanye harimo myugariro uca ku ruhande rw’imoso Ndayishimiye Celestine bakuye muri police fc , rutahizamu bakuye mu gihugu cya Uganda witwa Yafesi Mubilu bakuye iwabo muri Uganda ndetse baracyafite umutoza wabo wabatoje umwaka ushize.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here