Rutanga Eric wahoze ari captain wa Rayon sports akaza kuyivamo mu gihe gito gishize yabwiye rugwiro herve ko afite akazi katoroshye.


Rutanga Eric yavuye muri Rayon sport aguzwe na polisi fc millions 15 z’u Rwanda gusa nyuma Younga Africans yo muri Tanzania iza guca inyuma nayo ivugana nuyu musore birangira inamitwaye gusa mbere yibyo byose yari umukinnyi wa Rayon sports kandi ari na Captain wayo mu mwaka ushize w’imikino.


Rutanga abajijwe inama yagira uwasigaye ari captain wa Rayon sports Rugwiro Herve yasetse cyane ati : keretse muguriye ibinini by’umutwe, ati nzajya muri pharmacy mugurire ibinini bivura umutwe n’ubwoba, ubundi ikindi namubwira nukuba seriye akayobora abakinnyi ba Rayon sport nubwo bitotoshye ariko gufata inshingano ni byiza.


Rutanga yakomeje avuga ko Rugwiro herve bizamugora kuyobora iriya kipe kuko harimo abakinnyi benshi bashya kandi guhita bahuza bakamwumvira bizagorana, gusa icyo numubwira nuko ariwe dushinze ikipe yacu nitsindwa tuzabimubaza.


Writenn by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here