Hamenyekanye amatariki imwe mu mikino ya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda izabera aho Apr fc na Rayon sport zizacakirana Ku munsi wa 8.


Kuruyu wa gatatu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru riratangaza ingengabihe ya shampiyona ya 2020-2021 izatangira taliki ya 4 ukuboza gusa imwe mu mikino hamenyekanye igihe izabera.

Apr fc izakira Rayon sport Ku munsi wa 8.


Umukino uba utegerejwe na benshi Hano mu Rwanda no hanze haba abakunda imikino n’abatayikunda Bose ni uwuhuza amakipe abiri akunzwe n’abantu Apr fc na Rayon sport aho uyu mukino uzaba Ku munsi wa 8 wa shampiyona hazaba ari taliki ya 27 ukuboza aho Apr fc ariyo izakira umukino ubanza nkuko umwaka washize byari byagenze ikanatsinda 2:0.

Rayon sport izatangira ijya gusura Rutsiro I rubavu.


Shampiyona izatangira taliki ya 4 Apr fc ifite igikombe giheruka ntizakina kuko izaba iri muri Kenya yagiye gukina na Gor Mahia muri car champions league gusa uwo mukino wasubitswe yari buzahure n’ikipe ya Musanze.


Rayon sport yo izatangira ikina n’ikipe ya Rutsiro iherutse kuzamuka mu kiciro cya mbere umukino uzabera kuri sitade umuganda mu karere ka Rubavu aho Rutsiro fc izajya yakirira imikino yayo kuko ikibuga cyayo ntikemewe n’amategeko.

As Kigali izakira Police fc Ku munsi wa mbere wa shampiyona.


Imikino ikomeye kuruyu munsi wa mbere wa shampiyona harimo uwo Mukura V.S izakira Kiyovu sport Kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, indi mikino irimo As Kigali izatangira yakira Police fc naho Gasogi United ya Knc izatangira ijya gusura Sunrise Kuri sitade ya nyagatare yitwa gorogota.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here