Rwatubyaye Abdul na Kagele Meddie bakoranye imyitozo na bagenzi babo nyuma yaho bageze mu Rwanda bakamara iminsi mu kato bagasanga ari bazima.


Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na rutahizamu Meddie Kagele basanze bagenzi babo mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi kuko bari bategerejwe nyuma y’iminsi bari bamaze mu kato.

Rwatubyaye Abdul mu myitozo yahageze.


Nyuma yaho ikipe ya Corolado springs switchbacks ikinamo umunyarwanda Rwatubyaye Abdul ibuze itike yo gukina imikino yo gukuranwamo bashaka ikipe zizazamuka mu kiciro cya mbere uyu musore yahise avuga ko agomba gusanga abandi bakinnyi bageze mu mwiherero.

Meddie Kagele yahereye Ku myitozo yiwe wenyine.
Kagele yari amaze iminsi afite imvune.


Meddie Kagele we kubera ikibazo cy’imvune yari amaranye iminsi muri Simba sport club yo muri Tanzania akinira byatumye ahabwa akaruhuko ahita aza mu butumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi aho bitegura imikino ibiri n’igihugu cya Cap Verte.

biravugwa ko Rubanguka Steve yaba yageze mu Rwanda.


Abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu bakina hanze bategerejwe muriki cy’umweru aho uwamaze kuhagera ugomba gukora iminsi y’akato ari Rubanguka Steve abandi bakazagenda baza bitewe n’igihe amakipe bakinira azabarekurira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here