Myugariro wo hagati mw’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe shyashya agomba gukinira amezi 6.

Rwatubyaye Abdul wakiniraga ikipe yo mu kiciro cya kabiri muri leta zunze ubumwe z’amerika yitwa corolado Spring switchback yasinyiye ikipe yitwa FC Shkupi yo mu gihugu cya Macedonia.

Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe muri Macedonia.

Uyu musore ukina yugarira yasinyiye FC Shkupi amasezerano angana n’amezi atandatu azamufasha kuzamura urwego byaba ngombwa akanabona Indi kipe nziza kuko iyo agiyemo iba ihanzwe amaso kuko kurubu ku rutonde rwa shampiyona muri Macedonia iri ku mwanya wa kabiri.

Mu kiganiro Rwatubyaye Abdul yagiranye na B&B FM dukesha iyi nkuru yaguze ko yafashe icyemezo cyo kujya hariya kuko yashakaga kujya kureba uko isoko ry’uburayi rimeze anavuga ko haribyo yumvikanye n’umuyobozi w’ikipe ya FC Shkupi kuko ngo n’ubushize yari yumvikanye nayo mbere yo kubona amahirwe yatumye ajya muri America.

FC Shkupi niyo Rwatubyaye agomba gukinira amezi 6.

FC Shkupi uyu musore yasinyiye iri mu myitozo mu gihugu cya Turkia Aho uyu musore yatangaje ko yanasanze bagenzi be gusa ku makuru yayo azwi nuko kurubu ku mikino 18 ya shampiyona imaze gukinwa iri kumwanya wa kabiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here