yaho abanyamuryango wa Rayon sports bandikiye perezida w’ikipe yabo bamusaba gutumiza inama y’inteko kugira hagire ibyigirwamo byihuse.


Nyuma yo kubona iyo baruwa bwana perezida w’ikipe Munyakazi Sadate yavuze ko ayibonye ariko atangaza byinshi ko ntanakimwe cy’umvikana muriyo baruwa ngo ntiyuzuye bityo rero nta nteko y’abanyamiryango azategura.


Sadate yansitse kuriyi baruwa ati ibaruwa ndayibonye ariko inyandiko iri kumugereka hariho amasina y’abantu n’amasinya ariko ntihariho italiki n’igihe basinyiye, ikindi kandi urupapuro ruriho title ngo abanyamuryango ariko ntihariho ngo ni abanyamuryango b’iki sinamenya ari abiki.


Nyuma yo gusubiza iyi baruwa gutya abantu bahise bibaza niba uyu mugabo nta nteko asategura kuko niho abo banyamuryango bifuzaga kumweguza bagafata ubuyobozi bw’ikipe bo bavuga ko iri kurimbuka maze bakayisubiza Ku murongo gusa afite iminsi itanu yo kuba yateguye iyo nama bategereje ikizava mu myanzuro ye.


Munyakazi Sadate ntiyigeze ahirirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe mugihe cy’umwaka ayimazeho kuko yagiye ahura n’ibibazo byinshi cyane iby’amikoro noneho icyatumye bizamuka cyane bigafata urundi rwego ni abakinnyi iyi kipe imaze gutakaza muriki gihe shampiyona yarangiye kandi bose bakomeye bagiye mu makipe yaba mukeba.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here