Rutahizamu wigeze kukanyizaho ukomoka mu gihugu cya Cameron Samuel Eto yakoze impanuka y’imodoka byatumye kurubu ari habi.

Samuel etoo yakoze impanuka ikomeye.


Samuel Eto Fils yakoze iyi mpanuka kuriki cy’umweru Ubwo yavaga mu mugi muto witwa Nkongsama aho ni mu burengerazuba bw’igihugu cya Cameron aho yavaga ajya I Douala ariko akaza guhura n’impanuka itaramenyekana icyayiteye.

Imodoka Eto’o yaratwaye yangiritse cyane.


Samuel eto yahise ajyanwa mu bitaro aho ari kw’itabwaho n’abaganga ndetse amakuru ava muriki gihugu avuga ko ubuzima bw’uyu mugabo wigeze kukanyuzaho muri ruhago hano muri afurika ndetse n’iburayi buri mu mazi abira aho arwariye nyuma y’iyi mpanuka ikomeye.

Eto’o yabaye umukinnyi ukomeye w’umupira.


Samuel Eto’o yakinnye umupira w’amaguru Ku rwego mpuzamahanga kuko uretse gufasha igihugu cye cy’amavuko cya Cameron yagiye aca mu makipe menshi akomeye Ku mugabane w’iburayi harimo nka Intel de Milan, Fc Barcelona, Chelsea n’izindi nyinshi kandi yigeze no guhatanira igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza I burayi ndetse n’ibindi bikombe uyu mugabo yagiye ahabwa mbere yo kureka umupira w’amaguru.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here