Kuri uyu wa kane ku gicamunsi nibwo inkuru yiy’irukanwa rya Sarpong Micheal wakiniraga Rayon Sports yasakaye mu bitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda aho nyuma yuko agaye umuyobozi wa Rayon sports Munyakazi Sadate.

Uyu musore yahise atangaza ko Rayon Sports nta deni ayifitiye nubwo ubuyobozi bwiyo kipe bwa mubwiyeko agomba kubishyura amadorari 612 y’amerika angana (575,000Frw).

Yagize ati ” Ntabwo nicuza ibyo navuze ku wa mbere kuko ni uburengnzira bwanjye naharaniraga.Nkunda Rayon Sports kuko yamfashije kuva nagera mu Rwanda,nzahora ndi umufana w’iyi kipe ubuzima bwanjye bwose kuko abafana bayo barihariye ndabashima cyane”.

“Rayon Sports nta deni nyifitiye,ahubwo indimo umushahara w’amezi 3 indimo n’igice cya recruitment.Bazanyishyura ubwo nabaye umukinnyi udafite akazi,ngiye kugashakisha,mfite amakipe menshi twavuganaga,harimo iyo nari ngiye ngusinyira muri Norvege,Imana niyo izi ahazaza hacu.” Sarpong aganira na Jean Luc wa Radio/Tv 10.

Micheal Sarpong yarari muri bamwe mu barutahizamu ikipe ya Rayon Sports yagenderaga ho kandi ari no mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda muri rusange.


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here