Rutahizamu wumunya Rwanda Sibomana Patrick uheruka kurekurwa na Young Africans yo muri Tanzania yamaze kumvikana n’ikipe ya Police fc.


Sibomana Patrick bakunze kwita papy yasinyiye ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa impande zombi ziramutse zumvikanye.

Sibomana Patrick Papi yasinyiye police umwaka umwe.


Sibomana Patrick yagiye muri Police fc nyamara yifuzwaga n’amakipe menshi nyuma yuko arekuwe n’ikipe ya Younga Africans yo muri Tanzania imubwiye ko yagenda akishakira ahandi yakina gusa kurubu ikipe ya police itozwa na Haringingo Francis niyo yamwegukanye.


Police fc isinyishije Papi isa nkaho imupapuye ikipe ya Zesco united yo mu gihugu cya Zambia bari baramaze kumvikana nyuma ikipe ya police igahita imuganiriza bikaba byanavuyemo ko uyu mugabo yayisinyiye umwaka wose ayikinira.

Iyi kipe iherutse gusinyisha na Faustin Usengimana kuva muri buildcon.


Iyi kipe nayo nk’izindi iri kwiyubaka ngo izabashe kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka nkuko ubuyobozi bwayo bubivuga barashaka igikombe cyane ko banaguze abakinnyi beza kandi bafite n’umutoza mwiza Haringingo Francis.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here