Simba sport club ikipe ikomeye mukarere ka afurika yiburasirazuba yatangiye imyitozo kukibuga cyayo Mo Simba arena giherereye Mumugi wa dar es aram.

Iyi kipe yubukombe mugihugu cya Tanzania yatangirananye imyitozo akanyamuneza kenshi nyuma yaho perezida wa Tanzania john pombe magufuri yemeje ko ibikorwa bya sport bigomba gukomeza mugihugu ndetse naza shampiyona zigakomeza gukinwa bisanzwe kuko we ubwe yemejeko batsinze icyorezo cya corona virus.

Ikipe yatangiye imyitozo kuruyu wa gatatu taliki ya 27 gicurasi nyuma yuko Chief executive officer(c.e.o) wayo Senzo Masingisa atangajeko bazatangira imyitozo nyuma yo kwishimira isozwa ryigisibo cya Ramadhan.

Iyi kipe yatangiranye nabakinnyi bayo bakomeye barimo numunyarwanda Meddie kagere wageze mugihugu cya Tanzania kuruyu wambere agiye nimodoka avuye i kigali aho atuye numuryango we.

Shampiyona yo mugihugu cya Tanzania izasubukurwa taliki ya 13 kamena gusa ntiharatangazwa imikino uko izagenda doreko hamazwe no kwemezwa ko hazakoreshwa ibibuga biri dar es aram na na nwanza gusa, aho ikiciro cyambere kizajya gikinira kubibuga biri dar es aram naho icya kabiri kigakinira I mwanza imikino yacyo.

Ubwo shampiyona yasubikwaga mukwezi kwa gatatu aho muri Tanzania Simba sport yari iyoboye urutonde rwa shampiyona namanota 70 mumikino 27 aho yatushakaga ikipe iyikurikiye ya Azam fc amanota 17 ikanarusha mukeba wayo wibihe byose Younga Africans amanota 20.


Writen by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here