Rutahizamu wumunya Nigeria Babua Samson ashobora kwerekeza muri Simba sport club nyuma yuko bimenyekanye ko umushaka yakishyura million 10 akamwegukana.


Babua Samson utarakinira kiyovu n’umukino numwe yayijemo mu kwezi kwa gatanu avuye muri sunrise y’i nyagatare yari amazemo imyaka 4, nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona 2019_2020 akanegukana n’igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi.


Kiyovu sport yari yaguze babua Samson million 7 zama nyarwanda gusa mu masezerano bashyiramo ko ikipe yamwifuza ikipe yamwifuza mbere yuko amasezerano arangira yatanga Million 10 ikamutwara,ibi simba sport yo Tanzania yabitaye mu gutwi ihita ishaka uburyo yavugana n’abahagarariye uyu musore kugira bamujyane muri Tanzania kubakinira.


Simba sports club yo muri Tanzania ikomeje gutwara abakinnyi beza ibakuye hano mu Rwanda ahanini kubera amafaranga ifite doreko hashize iminsi havugwako yamaze kumvikana na rutahizamu wumunya Ghana wakiniraga Rayon sport Michael Sarpong kuzayikinira doreko we ntana masezerano afite yamaze kwirukanwa na Rayon, aba basore Bose bikunze bagenda taliki ya 1 zukwa munani ubwo ingendo z’indege zizaba zifunguye.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here