Ikipe ya Simba sports club yo mu gihugu cya Tanzania yerekanye umutoza mukuru wayo akaba Ari Didier Gomez wanatojeho Rayon sport.

Didier Gomeza Da Rosa umutoza ukomoka ku mugabane w’i burayi niwe wagizwe umutoza mushya wa Simba sport yo muri Tanzanie nyuma yaho uwari umutoza wayo asezereye kubera kutumvikana n’ubuyobozi ndetse na bamwe mu bakinnyi bakomeye biyi kipe.

Hadji Manara(I bumoso) Ari kumwe n’umutoza Didier gomez (hagati) na Barbara Gonzalez ( I buryo).

Simba sport yavugwagamo abatoza benshi bakomeye bo kuruyu mugabane wa afrika gusa ubuyobozi bwayo bukaba bwahisemo guha akazi umutoza Gomez umemyereye umugabane wa afrika kugira ngo abageze kubyo bifuza byo kugera mu mikino ya 1/2 cya CAF champions league Aho Bari mw’itsinda ritoroshye n’ibigugu nka Al ahly, Vita Club n’izindi.

Akimara kwerekanwa nku’umutoza mukuru Didier Gomes yatangaje ko yishimiye kuba Ari muri Simba Kandi ko anizeye ko bafatanyije bazagera kuri byinshi doreko uyu mugabo Atari ubwa mbere ageze muri aka karere kuko yanatoje Amwe mu makipe akomeye ya hano mu Rwanda harimo Rayon sports yanatwayemo igikombe cya shampiyona ndetse na Police fc.

Gomez yerekanywe my kiganiro n’abanyamakuru nk’umutoza mushya wa Simba.

Didier Gomez yerekanywe kuriki cy’umweru ubwo ubuyobozi bwa simba bwakoraga ikiganiro n’itangazamukuru mu kiganiro cyari kiyobowe n’umuvugizi wiyi kipe Hadji Manara ndetse n’umunyamabanga wayo Barbara Gonzalez bahise banerekana abatoza b’ikipe bashya barimo umutoza mukuru ndetse n’uwabazamu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here