Mu mpera ziki cy’umweru imikino y’umupira w’amaguru yarakoneje kubasore babanyarwanda bakina hanze bamwe bitwara neza nka Meddie kagele yegukana igikombe cya shampiyona kunshuro ya gatatu yikurikiranya.


Kuriki cy’umweru ikipe ya Simba sports club yo muri Tanzania ikinamo rutahizamu wumunya Rwanda Meddie Kagele yitwaye neza nubwo itatsinze ariko yakoze ibyasabwaga ngo itware igikombe doreko yanganyije n’ikipe ya Tanzania prisons ubusa kubusa inahita yegukana igikombe cya shampiyona.


Simba sports club yagiye gukina uyu mukino isabwa inota rimwe gusa nukuvuga kunganya gusa ibyo yabikoze inganya doreko na Meddie Kagele yari yabanje mu kibuga muruyu mukino, simba itwaye igikombe ifite amanota 78 naho young Africans iyikurikira ifite amanota 60 na Azam ya gatatu ifite 59 iki kikaba ari igikombe cya gatatu itwaye yikurikiranya.


Ikipe ya younga Africans yo yatwaye neza nyuma yo gutsinda Namungo fc ibitego bitatu Kuri bibiri,ahangaha umukinnyi kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi Haruna Niyonzima yari yabanje mu kibuga naho Sibomana Patrick papy yinjiye Ku munota wa 78 asimbuye rutahizamu Molinga, younga Africans yahise ifata umwanya wa kabiri muriyi shampiyona iwatse Azam fc yanganyije na Biashara.


Kmc ya Mugiraneza jean Baptist bita Miggie yo ntago byabashije kuyigendekera neza kuko yanganyije na Kagela sugar 1:1 uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yari yabanjemo, iyi kipe ya kmc ikinamo Miggie yo yarangije Ku mwanya wa 15 n’amanota 37 gusa shampiyona y’iki gihugu irabura imikino 6 ngo irangire.


Mukunzi yannick ukina Ku mugabane w’iburayi mu kiciro cya gatatu mu gihugu cya Sweden bakaba bitwaye neza batsinda ibitego 2:0 ku kibuga cya berge bari basuye aho uyu musore yakinnye uyu mukino wose , ikipe ya sundvikens if iri kumwanya wa 7 n’amanota 7 aho irushwa amanota 5 n’ikipe ya mbere kurutonde rw’agateganyo mu mukino ine imaze gukinwa.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here