Ubuyobozi bw’inzibacyuho muri Rayon sport bwamaze kumvikana n’umuterankunga mukuru wa Rayon sports gukomezanya umwaka utaha.


Ibiganiro hagati ya Rayon sport ndetse n’uruganda rwa Skol brewery byagenze neza nkuko byatangajwe mw’ibaruwa perezida wa Rayon sports kurubu Murenzi abdallah yandikiye abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’iyi kipe.

Skol na Rayon sport bumvikanye .


Yagize ati: twakoze ibiganiro birambuye kuva mu minsi ishize tuganira n’umuterangunga wacu mukuru gusa kurubu twamaze kumvikana bimwe mu bizafasha ikipe kw’iyubaka harimo no kongera amafaranga uru ruganda rwaduhaga kunoza neza ibyashize birimo amadeni gusa yo basanze umuterankunga yaratanze ibyo yasabwaga byose muri Rayon ndetse mu gukomeza gufasha ikipe yafashije abakinnyi ubwo bari bari muri gahunda ya guma murugo.

Rayon sport izakomeza kwambara Skol Ku myenda yayo.


Rayon sport mu masezerano mashya izajya ihabwa na skol amafaranga angana na million 217 Ku mwaka harimo million 120 bazajya bahabwa mu ntoki, million 25 zo kwambara Ku myenda y’ikipe na 45 z’ikibuga ndetse n’ibijyanye no kwiyakira bihwanye na million 24 z’u Rwanda.


Amasezerano hagati ya Rayon sport na Skol brewery araza gusinywa mu minsi itarenze itatu iri imbere aho hakinozwa ibyo mu mpapuro kugira uyu muterankunga umaze igihe kinini muriyi kipe ikunzwe n’abantu benshi yari imazemo ibibazo igihe kinini birangire.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here