Sogonya hamiss niwe uzatoza ikipe ya Etoile de l’Est mu shampiyona ya 2020-2021 nkuko yamaze kubitangariza mu binyamakuru anaha ubutumwa abafana bw’iyi kipe yo mu karere ka Ngoma.


Sogonya hamiss bakunze kwita cishi yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Etoile de L’est yo mu kiciro cya kabiri kuzayitoza akanayifasha kuzamuka mu kiciro cya mbere uyu mwaka nkuko yabyivugiye kuri television y’igihugu ati mfite ubunararibonye mu kuzamura amakipe na Etoile de l’Est nzayizamura ntakabuza.


Cishi yatangaje ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe iterwa inkunga n’akarere ka Ngoma kandi intego bafite yiteguye kuzibagezaho, yagize ati: abafana ba Etoile de l’Est ntibagire impungenge ninjye mutoza ufite ubunararibonye hano mu Rwanda murabizi ko bananyita doyen w’abatoza kuko maze imyaka irenga 20 ntoza umupira w’amaguru, ati natoje amakipe menshi akomeye hari nayo nazamuye, natwaye igikombe cya shampiyona, ntwara icy’amahoro nanatoje mw’ikipe y’igihugu Amavubi rero ubushobozi ndabufite bwo kuzamura iriya kipe mu kiciro cya mbere.


Sogonya hamiss yari aherutse kuba ari umutoza mukuru wa Kirehe fc yamanutse mu kiciro cya kabiri gusa yagiye atoza ahantu henshi hatandukanye harimo muri Eteincelle fc, yatoje muri Atlaco fc yitwaye neza ikanasohokera igihugu, yatoje muri Kiyovu sports ndetse yanatoje mw’ikipe y’igihugu amavubi yungirije, uyu musaza aje asanga Etoile de l’Est yaritwaye neza mukino yaranarangije Ku mwanya wa mbere aho izakina na Interforce mur 1/4 nitsinda izahura niyizatsinda hagati ya Rwamagana na Gorilla fc.


Etoile de l’Est kurubu yatozwaga n’umutoza mukuru witwa Bakundakabo Rashid wungirijwe nuwitwa Ntibimenya Emmanuel ndetse na Issa utoza abazamu bayo, aba batoza bakaba barayifashije kwitwara neza mu mikino yose bakinnye banarangiza ku mwanya wambere banarusha ikipe yari ibakurikiye amanota 5 bo bavugako iyo shampiyona ikomeza yari no kwiyongera gusa kurubu Sogonya Hamiss azaba ahari nk’ubagira inama mu gihe k’imikino yo gukuranwamo nibazamuka ahite afata ikipe nk’umutoza mukuru nkuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabitangaje.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here