Rutahizamu wa Rayon sports n’ikipe y’igihugu amavubi Sugira Ernest yatumijweho byihuse n’umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vicent.


Sugira Ernest uherutse gusezererwa mu Amavubi yari bwerekeze mu gihugu cya Cap Vert bivugwa ko afite ikibazo cy’imvune bikaza kugaragara ko ntayo afite kuko yahise ajya muri Rayon sport agahita atangira imyitozo n’abandi gusa kurubu yaje guhamagazwa ngo afatanye n’abandi.

Sugira yageze mu mwiherero w’Amavubi.


Uyu rutahizamu watijwe Rayon sport avuye muri Apr fc yatumijweho mu mwiherero w’ikipe y’igihugu amavubi avuye aho yarari mu mwiherero wa Rayon sports mu nzove aho iri kwitegura shampiyona y’u Rwanda izatangira taliki ya 4 kurubu akaba yiyongereye Ku bandi bakinnyi bazahangana na Cap vert kuruyu wa kabiri I nyamirambo Kuri sitade ya Kigali mu mukino wo kwishyura.

Sugira Ernest mu mavubi yerekanye ko ashoboye.


Sugira Ernest yagiye agaragaza ubuhanga mw’ikipe y’igihugu atsinda ibitego bikenewe cyane aho byabaga byanze akagishaka akakibona kurubu no mu bari muriyi kipe ASA nkaho ariwe ubayoboye Ku bitego 13 amaze gutsindira amavubi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here