Meddie Kagele rutahizamu wumunya Rwanda ukinira Simba sports club yo muri Tanzania ari mu mwiherero n’ikipe y’igihugu amavubi nyamara ikipe ye ya Simba ifite umukino ukomeye murizi mpera z’icyumweru byateje urunturuntu mu bafana ba Simba n’abakunzi b’umupira muri Tanzania.

Meddie Kagele yaje aje kwivuza ahita anakomeza mu butumire bw’amavubi.


Meddie Kagele yaje mu Rwanda afite ikibazo cy’imvune yo mw’ivi ndetse atanagikina mw’ikipe ye gusa akigera mu Rwanda yahise ajya mu mwiherero n’abandi atangira akora imyitozo ye Ku giti cye kurubu ari gukorana n’abandi imyitozo yuzuye byanatumye abanya Tanzania bibazo impamvu yaba yaravuye muri Simba nyamara bigaragara ko ifite ikibazo cy’ibitego bike ndetse inategerejwe n’umukino ukomeye kuruyu wa gatandatu aho izacakirana na Younga Africans.


Ushinzwe iterambere no gushakira akaryo uyu mukinnyi witwa Kayumba Patrick uzwi kw’izina rya Super Manager yavuze ko uyu musore ameze neza imvune yakize ngo aruko yahisemo kuza gufasha igihugu cye.

Meddie Kagele ari kumwe na manager we uzwi nka super manager.


Mu kiganiro Super manager yahaye radio imwe hano mu Rwanda yagize ati: Kagele meddie ni rutahizamu wambere muri afurika birakwiye ko ateza impagarara kuko kubura Ku mukino Simba ifitanye na Young Africans mu mpera z’iki cy’umweru birumvikana ko bigomba guteza ikibazo kuko ni umwataka wa mbere hano muri aka karere ntanumwe utabizi.


Yakomeje agira ati: Meddie yaje mu Rwanda afite ikibazo cy’imvune cyatumaga adakina gusa bamusuzuma basanze bidakabije ahita atangira imyitozo kandi ubu Ku mukino u Rwanda ruzakina na Cap Vert abantu bamwitege, azaitsinda abantu bumirwe, kandi n’umukino wa Simba na Younga ntarirarenga kuko muri Tanzania kujyayo n’amasaha make uvuye I Kigali byashoboka ko yanawukina.

Abakunzi ba ruhago muri Tanzania babajwe no kuba Kagele atazakina Derby.


Abafana n’ikipe ya Simba sport club yo muri Tanzania ndetse n’itangazamakuru ryaho ntibumva uburyo buyobozi bwa Simba bwavuze ko Kagele yagiye kwivuza imvune nyamara bo bakaba bamubona ameze neza mw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda byanatumye umutoza wa Simba sports ashyirwa mu majwi nka nyirabayazana w’iki kibazo kuko yakunze kugaragaza ko adashaka gukoresha uyu mwataka wahize abandi imyaka 2 ishize muri Tanzania.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here