Ikipe ya Liverpool yerekanye umukinnyi wayo mushya Thiago Alcantara ukina hagati mu kibuga akaba yaje avuye muri Bayern Munich.


Thiago Alcantara do nascimento niyo mazina ye bwite kurubu afite imyaka 29 kuko yavutse taliki ya 11 mata mu mwaka wa 1991 akaba yaravukiye mu gihugu cy’ubutaliyani gusa Ku babyeyi batandukanye kuko mu myaka ye mito yagiye muri Brazil aho yanakiniye amakipe yaho y’abato kugeza muri 2005 ajya muri la mazia ya Barcelona.

Alcantara azakinira Liverpool imyaka 4.


Thiago Alcantara yasinyiye ikipe ya Liverpool imyaka ine akaba azayikinira kugeza mu mwaka wa 2024 Kuri million 20 z’amapawundi avuye mw’ikipe ya Bayern Munich nyuma yo kuyifasha gutwara igikombe cya Uefa Champions league batsinze ikipe ya Paris st Germain yo mu gihugu cy’ubufaransa.


Uyu musore w’imyaka 29 yageze muri Barcelona afite imyaka 14 akina umukino we wa mbere mu mwaka wa 2009 nyuma yo kuyifasha gutwara igikombe cya uefa champions league bakanatwara ibikombe 4 bya shampiyona ya hariya muri espagne bakanatwara igikombe cy’isi cy’amakipe yahise ava muri Barcelona ajya muri Bayern Munich kuri million 25 z’amapawundi mu mwaka wa 2013.

Yavuze ko ashaka gutwara ibikombe byinshi.


Thiago nkuko bakunze kumwita aje gufasha Liverpool nkuko yabitangaje ko yahisemo kuza muri Liverpool nyamara Manchester united yaramuhaga byinshi ariko ahitamo Liverpool kuko ashaka gukomeza gutwara ibikombe byinshi kurusha kujya guhembwa mw’ikipe idahatana ati kandi nkunda umutoza Jurgen Klopp uko akina n’imikinire ya Liverpool muri rusange.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here