Amakipe azitabira Irushanwa rihuza amakipe ayambere iwayo mu burayi rizwi nka Uefa champions league yamaze kumenya abo bazahura mu matsinda.


Byavuye muri tombola yabereye Rts studio i Geneva muri Switzerland kuruyu wa Kane taliki ya mbere ikaba yasize amwe mu makipe akomeye yisanze azahurira mu matsinda bikaba byanatumye abantu bahita bategerezanya amatsiko itangira ry’iyi mikino.

Bayern Munich niyo ifite igikombe giheruka.


Imwe mu mikino izaba itoroshye muri Champions League y’uyu mwaka harimo nk’iyo mw’itsinda rya mbere ririmo Bayern Munich iheruka gutwara iki gikombe iri kumwe na Atretico Madrid yo muri espagne Salzburg na Lokomotiv Moscow yo mu gihugu cy’uburusiya.


Irindi tsinda ryatunguye abantu ni itsinda rya G ririmo Juventus de Turin ya kabuhariwe Christiano Ronaldo aho azacakirana na mukeba we Lionel Messi ukinira fc Barcelona ndetse hakaba harimo Ferencvaros na Dynamo Kiev.


Itsinda rya nyuma ariryo H rizaba naryo rikomeye kuko ririmo Paris st Germain iherutse kugera Ku mukino wa nyuma igatsindwa na Bayern, ririmo Manchester United na Leipzig yo mu budage ndetse na Istanbul Basekhil yo muri Turkia.

Dore uko amatsinda yose ahagaze kuriyi nshuro.


Imikino ya Uefa champions league izatangira taliki ya 20 ukwakira uyu mwaka biteganijwe ko umukino wa nyuma uzaba taliki ya 29 gicurasi 2021 muri sitade yitwa Atatürk Olympics stadium mu mugi wa Istanbul muri Turkia.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here