Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Ferwacy ryafashe icyemezo cyo kwegeza inyuma isiganwa rya tour du Rwanda 2021 ryari riteganijwe mu kwezi kwa gashyantare.

Binyuze mw’itangazo Ferwacy yasohoye kuruyu wa gatanu yavuze KO bitewe n’ingamba leta y’u Rwanda yashyizeho zo kwirinda covid ifashe icyemezo cyo kwegeza inyuma iri rushanwa rikava muri gashyantare rikajya muri mata uyu mwaka kugira iri siganwa rizabe rifite umwimerere waryo.

Itangazo risubika Tour du Rwanda riyegeza inyuma.

Itangazo perezida wa Ferwacy Murenzi Abdallah yasinyeho rivuga ko nyuma yo kuganira n’inzego zose bireba harimo na leta yu Rwanda ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare kw’isi UCI bafata icyemezo cyo kwimura iri siganwa rikava kuri taliki ya 21 gashyantare rikajya kuri taliki ya 02 mata kugeza taliki 09 uko kwezi.

Tour du Rwanda 2021 yari itegerejwe cyane n’abakunzi b’umukino w’amagare benshi mu Rwanda ndetse n’isi kubera uko ryari riteguwe ndetse n’amakipe menshi akomeye yari buzitabire harimo amenshi akina amarushanwa akomeye nka tour de France.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here