Twagizimana Fabrice bakundaga kwita ndi kukazi umukinnyi wamenyekanye muri Police fc yamaze kumvikana na Etoile de l’est umwaka umwe.


Umukinnyi ukina hagati mu kibuga Kuri gatandatu cyangwa abo bita abakaseri Twagizimana Fabrice Waruzwi Ku kazina ka Ndikukazi kubera ubwitange agaragaza iyo ari mu kibuga yamaze kwerekeza mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka ngoma mw’ikipe yaho yitwa Etoile de l’est Ku masezerano y’umwaka umwe.


Twagizimana Fabrice yamenyekanye cyane mw’ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda akaba nawe yari yicaye yumvikanye na Etoile de l’est yo mu kiciro cya kabiri nayo iri kugenda ishyiramo imbaraga nyinshi ngo irebeko yazamuka mu kiciro cya mbere nyuma y’imyaka nyinshi ibihatanira ariko bikanga Ku munota wa nyuma.


Etoile de l’est yasoje shampiyona iri Ku mwanya wa mbere mw’itsinda b yaririmo irusha iya kabiri amanota 5 gusa mu mikino yo gukuranamo ya 1/4 izakina n’ikipe ya interforce y’ikigali yakomeza mu 1/2 ikazahura na Gorilla yayikuramo ikaba yerekeje Ku mukino wa nyuma inafite tike yo gukina ikiciro cya mbere umwaka utaha.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here