Imikino ya tennis yaberaga mu gihugu cya let’s zunze ubumwe za amerika yarangiye yegukanwe na Naomi Osaka mu bagore Ku myaka 22.


Irushanwa rya U.S Open ribera muri leta zunze ubumwe za America ryaraye ryegukanwe n’umukobwa ukiri muto w’umuyapani ariko ufite inkomoko muri leta zunze ubumwe za America akaba yitwa Naomi Osaka akaba yaranahabwaga amahirwe we na Serena Williams.

Yatsinze agowe cyane na Azarenka Victoria.


Naomi Osaka yatwaye iyi U.s open atsinze Ku mukino wa nyuma Victoria Azarenka wumunya Belarus wanakuyemo icyamamre kw’isi Serena Williams cyashakaga grand slam ya 24 kurutu mukino bakinaga wa finale uyu mugore yabanje no kugora Osaka uyu muyapani kazi akaba yavuye inyuma akamutsinda akegukana u.s open ye ya kabiri mu mateka.

Atwaye U.S Open ye ya kabiri.


Ku myaka 22 gusa amaze kuba igihangange mu mukino w’intoki wa tennis mu bagore aho amaze gutwara ibikombe byinshi harimo n’iki bakinaga kizwi nka U.s open amaze gutwara inshuro ebyiri aho iyambere yayitwaye atsinze Serena Williams uri mu bafite nyinshi kw’isi.


Naomi Osaka avuka Ku babyeyi babiri umwe ni umuyapani undi ni umunya America nyuma yo gutwara iki gikombe yahise atangaza ko adashyigikiye ibikorwa bikomeje gukorerwa abirabura cyane muri amerika aho batotezwa rimwe na rimwe bakanicwa, yagize ati: mbere yo kuba umukinnyi wa tennis ndi umwirabura sinishimiye na gato ihohoterwa rikorerwa abirabura cyane cyane bigakorwa n’abitwa aba police Hano muri amerika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here