Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sport bwahakanye iby’ibaruwa yanditswe ivuga ko bwateguye inama y’inteko rusange.


Ku mugoroba wo kuruyu wa kane taliki ya 10 nibwo hasakaye ibaruwa iriho umukono na kashi ihamagaza abanyamuryango ba Kiyovu sport mu nama y’inteko rusange ngo izaba taliki ya 19 nzeri Ku i saa tatu za mu gitondo gusa ubuyobozi bwabyamaganiye kure.

Abafana ba kiyovu batangiye kugira ubwoba bw’ibibazo biri ‘ikipe.


Umuyobozi wa Kiyovu s.a Mvuyekure François yahise ahakana iby’iyi nama ko nta nama ubuyobozi bwa Kiyovu sport bwigeze butumizaho kandi Ku byagaragaraga ku ibaruwa yanditswe nuko hari hariho umukono we ndetse na kashi ya Kiyovu sport bikaba byatunguranye.


Iyi baruwa yihakanwe yari yanashyizwe ku rubuga rwa nyarwo rw’iyi kipe inavuga ko inama ihari taliki ya 19 ko igisigaye ari aho izabera mu minsi ibiri kandi ko mu bizigwamo harimo no gutora umuyobozi mushya wa Kiyovu sport.

Iyi ni ibaruwa yari yandikiwe abanyamuryango ba kiyovu sports.


Kiyovu sport irimo ibibazo byinshi cyane cyane by’ubuyobozi aho bamwe batifuza ubuyobozi buriho abandi bashaka ko Juvenal ariwe utorwa harimo n’umutoza w’iyi kipe Olivier karekezi arinawe wamuzanye akanamugurira abakinnyi bose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here