Mw’ikipe y’igihugu Amavubi iri muri Cameron hakomeje kugaragara udushya twerekeye imyambaro y’ikipe y’igihugu aho kuruyu wa gatanu Ngendahimana Éric yinjiye mu kibuga yambaye imyenda idahuje nimero.

Ubwo umukino u Rwanda rwakinaga na Maroc wari ugeze Kure Kalisa Rashid akaza kugira akabazo k’imvune agasaba gusimburwa umusore wamusimbuye Ngendahimana Eric yinjiye yambaye Umupira n’ikabutura bidahuje nimero byateje ikibazo gikomeye cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bibaza uko byagenze ngo umukinnyi aze yambaye imyenda idahuje nimero.

Umwambaro wa Ngendahimana eric no mi rwambariro nimero zari imbusane.

Mu mategeko y’umupira w’amaguru ubundi kit manager aba agomba kugeza imyenda y’ikipe mu rwambariro mbere y’amasaha Abiri kugira umukino utangire ninkuko byaje kugenda kit manager w’u Rwanda Rujugiro yagejeje imyambaro y’abakinnyi mu rwambariro gusa abariyo Bose bakavuga ko ntawigeze abona ko imyambaro ya Ngendahimana eric idasa ndetse na nyir’ubwite akaba yarinze kuyambara ntabibone nubwo abantu batabyumvikanyeho kimwe.

Eric yahawe Umwambaro w’ikabutura uriho 24 asanzwe yambara 25 arinayo yari yambaye ku mupira we.

U Rwanda muri Cameron aho rwitabiriye imikino y’igikombe cy’afurika cyabakinnyi bakina imbere mu bihugu ariko nubwo mu kibuga umusaruro wakunzwe n’abanyarwanda hanze y’ikibuga Hari bimwe bitagiye bishimisha abantu bamwe banabyita gusebya igihugu nko kuba bamwe bajya mu kibuga imyambaro idasa abandi bakambara iyishaje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here