Umutoza Mashami Vicent utoza ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje ko umukino bafitanye na Togo kuruyu wa kabiri Ari ugupfa no gukira.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamukuru nyuma y’umukino ukomeye ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Maroc Umutoza yavuze ko atishimiye umusaruro uvuye mu mukino gusa Avuga ko bagomba gukora ibishoboka byose bagatsinda igihugu cya Togo.

Abasore b’amavubi batanze ibishoboka byose gusa igitego kurangira nkuko Mashami Vicent abivuga.

Mashami Vicent yagize ati: Ati“Ntabwo twishimye mu by’ukuri kuko twifuzaga gutsinda umukino, twari dufite uwo duhanganye imbere yacu ufite iki gikombe, twifuzaga kubona umusaruro mwiza kugira ngo tube twakigira imbere ku rutonde tunongere amanota.”

Yakomeje agira Ati“Abakinnyi bitanze mu buryo bwose, nibyo ntabwo twishimye kuko ntabwo tubonye amanota yose tubonye rimwe, hasigaye umukino wa Togo dusabwa gukoresha imbaraga zirenze izo twakoresheje muri iyi mikino ibiri ishize, nituwutsinda tuzaba turenze itsinda nta kabuza. Ntabwo byoroshye turasabwa imbaraga uzaba Ari umukino wo gupfa no gukira(Do or die).

Urutonde rw’itsinda C Aho u Rwanda ruherereye.

U Rwanda ruzakina na Togo kuruyu wa kabiri umukino wamyuma usoza imikino yo mw’itsinda ruherereyemo rya C aho ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota 3 ku rutonde ruyobowe na Maroc ifite amanota 4,Togo n’amanota 3 na Uganda iza ku mwanya wa nyuma aho ifite inota rimwe kurubu u Rwanda rukaba rusabwa gutsinda Togo rutitaye ku mukino uzahuza Uganda na Maroc rukaba rubonye itike ijya muri 1/8 cya Chan y’uyu mwaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here