Ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’afurika cyabakinnyi bakina imbere mu gihugu itsinzwe ns Guinée ibintu byababaje abanyarwanda bitewe na bimwe mu byemezo by’umusifuzi wasifuye uyu mukino.

Umutoza w’Amavubi Mashami Vicent yatangaje ko babizi akababaro bateye abanyarwanda Kandi nabo byababaje gusa anasaba abafana gukomeza gushyigikira ikipe y’igihugu Amavubi nubwo kuriyi nshuro bitagenze neza gusa Hari byinshi bize bagomba gukosora anasaba abakinnyi be kudacika intege kuko imbere hari urundi rugamba bagomba kurwana harimo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Mashami Vicent yagize Ati“Intego zacu ntabwo tubashije kuzigeraho, turababaye, twifuzaga gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Icyo navuga ni uko tubabaye kuko tutabashije gukomeza.”

Yagize ati“Impinduka twakoze tutateguye(Jacques wavunitse akandagiwe mu ivi na Kalisa Rashid na we wavunitse) zigakorwa kare mu mukino bituma ibyo wateguye, uko uribusimbuze bitagenda neza, byadutunguye, biratubabaza kandi na none bitwica mu mukino ntabwo twashoboye kuba twabyaza amahirwe kuba twakinaga ikipe ituzuye, ntabwo twakirengagiza ko ikipe twakinaga yari nziza ariko na none twagombaga byinshi kuruta ibyo ibonye.”

Mashami Yakomeje ashima abafana uko babanye nabo mu irushanwa bakabashyigikira n’ubwo abizi neza ko batishimiye bitewe n’umusaruro babazaniye.

Ati“Ntabwo twishimye kandi nabo ntabwo bishimye bari bamaze kutwereka ko turi kumwe, ngira ngo n’abakinnyi ubwo butumwa bari babuzi neza, twabashimira uburyo bakomeje kutuba hafi, ibitekerezo, amashusho mwagiye muyabona uko bari bishimye igihe tubona itike, ngira ngo rero twifuzaga ko dukomeza kubaha ibyishimo ariko akenshi ibyo uteganya ntibigenda uko wabiteguye, twarabashimira cyane.”

Ni umukino warurimo amakosa menshi ku mpande zombi kuko hakiri Kare Guinea yaje kubona ikarita itukura kw’ikosa ryakorewe Tuyisenge Jacque binazakumuviramo gusohoka mu kibuga gusa ibintu biza kuba Bibi l cyane ku Rwanda ubwo ku munota wa 56 w’umukino, Kwizera Olivier yaje guhabwa ikarita itukura nyuma y’ikosa yakoreye rutahizamu Yakhouba Barry, batanze kufura yaje no kuvamo igitego.
Kuriyi karita Umutoza Mashami Vincent yavuze ko yarenganye atari ikarita itukura kuko atigeze anamukoraho.

Ati“Ikosa twaboneyeho ikarita y’umutuku ababibonye babibonye ko Olivier nta kosa yigeze akorera uriya mukinnyi, ariko umukinnyi yabaye umuhanga cyane yakiniye ku bwenge bw’abasifuzi ngira ngo yabarushije ubwenge niba ariko navuga, babona kufura barayitsinda dutakazamo n’umukinnyi, byatumye umukino utatugendekera neza. Tugomba kubyemera ntabwo twajya kurega, ntabwo twajya kurega VAR.”

Ikipe y’igihugu Amavubi bwari ubwa kabiri isezererwa mu mikino ya 1/4 y’iki gikombe kuko byaherukaga my mwaka wa 2016 ubwo iyi mikino yaberaga I Kigali u Rwanda rukaza gusezerwa n’ikipe y’igihugu cy’abaturanyi cya Congo Kinshasa kurubu aba basore n’ababaherekeje Bose bakaba bagomba guhita bagaruka mu Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here