Arsenal ikipe ikomeye yo mu gihugu cy’ubwongereza ikunzwe n’abantu benshi hano mu Rwanda ndetse no kw’isi yose kurubu n’ikipe itagikanganye nkuko byari bimeze mu mwaka ya kera gusa kurubu umutoza wayo Michael arteta yasobanuye impamvu yibyo bibazo byose.


Mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru mu gihugu cy’ubwongereza nyuma y’umukino wahuje ikipe atoza ya Arsenal na Brighton&hove Albion aho iyi kipe yaje gutsindwa ibitego 2 Kuri 1,icyababaje abakunzi biyi kipe nuko ari nabo bari babanje igitego nyuma bakaza kwishyurwa bakanatsindwa mu minota yanyuma.


Michael arteta yagize ati: birababaje cyane muri premier league gutangira utsinda igitego hanze warangiza ukishyurwa mu minota ya nyuma hakazamo no gutsindwa, yakomeje avugako amakosa arayabo batabaye maso kugeza umukino urangiye ngo bakomeze bahatane nkuko byakabaye bigenda ku rwego nka ruriya aho buri kipe iba ishaka amanota atatu.


Michael arteta yavuzeko batorohewe n’imvune z’abakinnyi be bakomeye kandi babanzaga mu kibuga kuko batangiye babura umuzamu wa mbere unakinira ikipe y’igihugu cy’ubudage brendt Leno kandi akaba yaje yiyongera Kuri granit xhaka na pabro mari bari bavunitse mu mukino bakinnye mu cy’umweru hagati gusa avugako Atari urwitwazo bagiye gushyiramo imbaraga kugira bage Ku rwego abakunzi babo babifuzaho.


Arsenal itishimiwe n’abakunzi bayo uburyo ikomeje kwitwara nabi nyamara ntibabone n’ibimenyetso by’uko haricyo mu minsi iri imbere bazishima doreko nubwo kuruyu wa gatatu yatsinzwe na Manchester city abantu batabitinzeho ariko ibyabaye kuruyu wa gatandatu byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuabafana bari bafite uburakari bukabije.

Abasesenguzi bavuga ko ibibazo bya arsenal biri mu miyoborere kuko ngo abayobozi badashaka gushora amafaranga ngo bubake ikipe iri Ku rwego rwo guhatana n’izindi NGO yongere itware ibikombe nkuko byahoze.


Umusaruro muke w’iyi kipe kandi urava no mubakinnyi bamwe batishimiye uko bakinishwa cyangwa ko batabona umwanya uhagije WO gukina nka Mezut Ozil hakabamo nabandi badashaka kongera amasezerano yabo nka rutahizamu wumunya Gabon Pierre emerick Aubamiang byose bikaba ari inkomoko y’umusaruro muke.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here