Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent afite ikibazo cy’abakinnyi b’ikipe ya Apr fc batari kuza mu mwiherero kandi italiki yo gukina yegereje.


Nubwo ikipe y’igihugu yasubiye mu mwiherero mu karere ka bugesera hari abakinnyi b’ikipe ya Apr fc atarabona mu bandi bakina hano mu Rwanda kubera ko iyi kipe nayo iri mu mwiherero yitegura imikino nyafurika.

Mashami ntanyuzwe no kuba adafite abakinnyi ba Apr fc mu mwiherero.


Mashami Vincent mu mvugo ze avuga ko abakinnyi ba Apr fc kuba bataraza ntakibazo kirimo kuko aho bari bari kwitoza bataza ngo basange abandi basa nkaho bamaze igihe kinini badakina gusa amakuru ava mw’ikipe ya Apr avuga ko umutoza wayo Adil yimanye aba bakinnyi.


Amakuru agera Kuri ahobite avuga ko ikipe ya Apr fc izarekura abakinnyi bayo amataliki yo gukina imikino mpuzamahanga ageze kuko nayo ifite ikiyiraje inshinga cyo kuzakina imikino nyafurika ya champions league kandi bashaka kwitwaramo neza ngo nibikunda bazarekura abakinnyi taliki 2 ugushyingo.

Itegeko rivuga ko ikipe yemerewe kurekura abakinnyi mbere y’iminsi 4 iyo iri kuruwo mugabane yaba Atari kuruwo mugabane bikaba iminsi 5 mbere y’uko umukino uba.
Abakinnyi ba Apr fc ntibazaza mbere ya taliki 2.


Ikipe y’igihugu itegereje abakinnyi bazava hanze bagomba kuza mu matariki ya nyuma ya 7 y’ukwezi gutaha kuko abenshi amakipe yabo afite imikino ya za shampiyona keretse nka Rwatubyaye Abdul uzaza muriyi minsi ya vuba kuko imikino ya shampiyona muri amerika yararangiye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here