Usengimana faustin myugariro mw’ikipe y’igihugu amavubi yamaze kumvikana na police fc kuzayikinira muri shampiyona y’umwaka utaha.


Usengimana Faustin yumvikanye na police amasezerano y’imyaka 2 imuhaye million 12 z’urwanda ikazajya imuha n’umushahara wamafaranga ibihumbi 200 ku cy’umweru nkuko byatangajwe uyu musore akaba yarari gusoza amasezerano n’ikipe yararimo muri Zambia.


Usengimana yageze muri Zambia akinira ikipe yaho yitwa Buildcon akaba yakinanaga n’abandi banyarwanda harimo Bashunga Abuba na Biramahire Abeddy gusa yagezeyo avuye muri Rayon sports aho yari yaje avuye muri Apr fc.

Police fc izanye uyu mukinnyi nyamara Ku mwanya akinaho mu mutima wa defense ifiteho abandi bakinnyi nka Nsabimana Aimable arinawe captain ndetse n’umurundi ukina nk’umunyarwanda Mousaa Omar gusa bikaba bivugwako Mousaa yaba yagiye kwigira muri Adam fc yo mu gihugu cya Tanzania.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here