Myugariro ukomeye wemenyekanye Vincent Kompany yahisemo guserezera Ku mupira w’amaguru nk’umukinnyi akaba yahise aba umutoza mukuru wa Anderlecht y’iwabo mu bubirigi.


Vincent Jean Mpoy Kompany yavutse taliki ya 10 zukwa Kane 1984 kurubu akaba yarafite imyaka 34, nk’ umukinnyi w’umupira w’amaguru aho yakinaga nk’umudefanseri akaba yaramenyekanye cyane mw’ikipe ya Manchester city aho yanayibereye captain wayo imyaka myinshi anayifasha gutwara ibikombe by a shampiyona n’ibindi bigiye bitandukanye.


Vincent Kompany yaje muri Manchester city mu mwaka wa 2009 avuye mu gihugu cy’ubudage muri Humberg sv aho yari yaje avuye muri Anderlecht y’iwabo mu bubirigi.


Kuva muri 2009 kugeza mu mwaka 2009 aje muri Manchester city yayikiniye imyaka 268 mu marushanwa yose ayitsindira ibitego bigera Kuri 18 kurubu yakiniraga ikipe ya Anderlecht gusa akanakora nk’umutoza wungirije nyuma y’igitutu yahise asezera Ku gukina ajya mu butoza.


Vincent Kompany yashimiwe n’ikipe yabereye captain ya Manchester city ibyo yayifashije kugeraho mu gihe yayikinye ndetse inamwifuriza kuzahirwa muri career ye nk’umutoza kuko kurubu yahise agirwa umutoza mukuru wa Anderlecht n’ubundi yakiniraga kuva yava muri Manchester city muri 2019.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here