Umunya Côte d’ivoir Jean Vital Ourega uherutse kuza muri Rayon sport yavuze icyo abakunzi bayo ndetse n’abakurikira umupira bamwitegaho uyu mwaka.

Ourega yavuze ko ikipe ayizi kuva kera.


Ourega Jean vital ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga watijwe ikipe ya Rayon sport igihe cy’umwaka avuye mu gihugu cy’abaturanyi ba Congo mw’ikipe ya Tp Mazembe aho yasaga nkaho yabuze umwanya wo kwigaragaza.


Uyu mukinnyi yatangaje ko yaje muri Rayon sport ayizi kandi n’intego zayo abantu Bose bazizi ko buri mwaka ari ugushaka igikombe.


Ourega yagize ati: amateka ya Rayon sport ni ugutwara ibikombe,n’ikipe y’intsinzi rero nanjye ndi hano ngo duhatanire igikombe kandi tuzagihatanira mpaka byose n’ubufatanye kuko ubuyobozi buturi hafi mwanabibonye ko badusuye ahasigaye ni mu kibuga.

Jean vital ourega ati intego ni igikombe.


Jean vital ourega yatijwe Rayon sport igihe kingana n’umwaka we na Rutahizamu wumunya repubulika iharanira demokarasi ya Congo witwa Robert Mberu gusa uyu rutahizamu ntakije kuko umutoza yavuze ko abo afite kuruwo mwanya bahagije kandi bafite ikibazo cy’abanyamahanga benshi mw’ikipe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here