Rutahizamu wumunya Brazil Willian yasinyiye ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza avuye muri Chelsea.


Willian Borgaes da Silva rutahizamu w’imyaka 32 uvuka mu gihugu cya Brazil yamaze kwemezwa nk’umukinnyi wa Arsenal yari imaze iminsi imurambagiza kuva shampiyona yarangira bakanamenya ko ari umukinnyi usoje amasezerano ye muri Chelsea bakaba bamubonye Ku buntu.


Willian yasinyiye Arsenal imyaka itatu akinira Arsenal ubwo akazayivamo afite imyaka 35, uyu mukinnyi yavuye muri Chelsea kubera yanze kumuha ibyo yifuzaga cyane cyane amasezerano y’imyaka itatu kuko bo bifuzaga kumuha umwaka umwe.


Willian yaciye mu makipe atandukanye kw’isi harimo nka shaktar doneski na Chelsea yari amazemo imyaka 7 ayikinira Ku mpande cyangwa akanakinishwa inyuma y’abataka Kuri nimero icumi, uyu musore akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu cya Brazil imyaka myinshi anayifasha gutwara ibikombe bigiye bitandukanye.


Arsenal isinyishije uyu mwataka ariko iravugwa kw’isoko cyane nyuma yaho itwaye Fa cup umutoza Arteta bamwemereye abakinnyi kurubu hakaba havugwa Thomas partey wa Atretico Madrid na Gabriel maghalaes myugariro wa Lille yo mu gihugu cy’ubufaransa.


Written by by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here