Umunya Brazil Willian Borges yandikiye ibaruwa ndende abafana ba Chelsea abashimira igihe bamaranye bivugwa ko yaba yamaze kumvikana na Arsenal.


Rutahizamu wumunya Brazil Willian Borges Da Silva ufite imyaka akaba yaravukiye mu gihugu cya Brazil mu mugi wa riberiao pores muri state ya sau Paulo akaba yaravutse taliki 9 zukwa 8 mu mwaka wa 1988 akaba ubu yujuje imyaka 32 y’amavuko byumvikana ko ari umukinnyi umaze kumenyera kurubu rero yasezeye Chelsea fc nyuma y’imyaka 7 ayikinira cyane cyane Ku mpande zayo cyangwa agakina inyuma y’abataka.


Willian yaje muri Chelsea mu mwaka wa 2013 avuye mubu Russia nyuma y’imyaka irindwi yaje kuyandikira ibaruwa ndende ashimira ikipe ko yamugize uwo ariwe, yatumye aba umukinnyi ukomeye kw’isi ndetse agera naho yifashishwa n’ikipe y’igihugu cya Brazil, Willian kandi yavuzeko baje we n’umuryango batazi umuntu numwe ariko ubu byabaye abaturage basanzwe kandi ntakibazo bigeze bagirira Mumugi wa London aho iyi kipe ibarizwa.


Willian yavuye mu makipe atandukanye agiye akomeye harimo nk’ikipe yahereyemo ya Corinthians y’iwabo mu gihugu cya Brazil avamo ajya muri shaktar Donetsk aho yakomereje mu gihugu cy’uburusiya mw’ikipe ya Anzhi Makhachkara arinaho ikipe ya Chelsea yamukuye kurubu akaba ayivuyemo nyuma y’imyaka irindwi.


Kubijyanye naho uyu mugabo azerekeza nabyo bisa nkaho byamenyekanye ko yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Arsenal kuzayikinira mu mwaka itatu iri imbere ubwo azayivamo afite imyaka 35 bakazajya mamuha 100 ku cy’umweru nk’umushahara.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here