Ikipe ya Younga Africans yamaze kumvikana na Zlatko krmpotic kuyibera umutoza mukuru mu gihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Zlatko krmpotic umutoza uzwiho kugira igitsure.


Umutoza Zlatko krmpotic umutoza wumunya Serbia watozaga polokwane yo muri afutika yepfo yamaze kumvikana na Younga Africans kuzayibera umutoza akazajya gusinya amasezerano ye n’iyi kipe mu minsi iza kuza nkuko byatangajwe akaba azana n’umutoza we wungirije witwa Radanavic Miodrag bakorana cyane aho yagiye hose.


Zlatko krmpotic w’imyaka 62 y’amavuko agiye gutoza Younga Africans gusa yaciye muri amwe mu makipe akomeye cyane ya hano muri afurika harimo nka Tp mazembe yo muri DRc, harimo Zesco united yo muri Zambia, APR fc yo mu Rwanda ndetse na Polokwane yaherukagamo ikaza kumwirukana.

Ubwo aheruka mu Rwanda yari yirukanwe muri APR fc .


Uyu mutoza yemejwe bigoranye mu biganiro byakozwe n’abayobozi ba younga bamwe batabyumva kuko hari hari amakuru avuga ko Umutoza mukuru w’igihugu cya Sudan ariwe ushobora kwemezwa nyuma yaho uwari ufite amahirwe menshi yo gutoza iyi kipe Kaje Cedric atakiyifashe kubera ibibazo bye bwite bivugwa ko yaba arwaje umugore we bikomeye.

Ku myaka 62 agiye gutoza Younga Africans.


Ubwo aheruka mu Rwanda Zlatko krmpotic yatozaga ikipe y’ingabo z’igihigu ya APR fc gusa iza kumwirukana nyuma yaho ananiwe gutwara shampiyona nyamara ikipe yari imuri inyuma ya Rayon sport yari yayisize amanota 14 ikaza kuyakuramo, ibi kandi byabaye kubera umwuka mubi wari hagati ye na bamwe mu bakinnyi bakomeye muriyi kipe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here