Yvan Minaerte watojeho Rayon sport ikamwirukana bitanyuze mu buryo bwiza yongeye kwishyuza iyi kipe anayibutsa italiki bahanye ko yarenze Kandi agiye kujya mu nkiko.

Yvan Jacky Minnaerte umutoza ukomoka mu gihugu cy’ububirigi ni umutoza watoje ikipe ya Rayon Sport hano mu Rwanda gusa ntibyaje kugenda neza kuko kubera umusaruro utari mwiza yagaragaje ubuyobozi bw’ikipe kuricyo gihe bwahise bufata icyemezo cyo kumwirukana gusa bubikora mu buryo butanyuze mu mategeko.

Umwaka ushize wa 2020 ubwo ikipe ya Rayon Sport yariri mu bibazo ahanini bitewe n’ubuyobozi bwariho bukuriwe na Munyakazi Sadate nawe ahita abyutsa ikirego cy’uko iyi kipe imurimo amafaranga kuko ngo yamwirukanye itubahirije amasezerano bari bafitanye.

Yvan Minaerte arishyuza arenga millions 5 Rayon Sport yamusigayemo.

Jvan Minaerte yajyanye Rayon Sport mu nkiko maze iyi kipe iratsindwa inemera kumwishyura amafaranga bari baciwe angana na million 14 zirenga gusa bumvikana kugenda bayamuha mu byiciro aho amwe bahise bayamuha Andi akaba yari ategenyijwe kuyahabwa bitarenze taliki ya 31 mutarama uyu mwaka rero ngo kuva ubuyobozi bw’iyi kipe ntacyo buramubwira nubu yafashe icyemezo cyo kubibutsa ko bamufitiye umwenda bidatinze ari bujyane iyi kipe mu nkiko.

Uyu mutoza Avuga ko ubuyobozi bushya bw’iyi kipe bavuganye bukijyaho bunamwizeza kuzamwishyura amafaranga ye ku gihe nkuko Bari babivuganye gusa kugeza ubu Minaerte we avuga ahamagara umuyobozi wa Rayon Sport Fidel ntamwitabe Kandi iminsi igihe bahanye cyarageze uyu mugabo akaba Yakomeje Avuga ko azongera akajya gutanga ikirego mu nzego zibishinzwe kuko Ibyo ubuyobozi bwa Rayon buvuga ko ntabikorwa by’imikino bihari ngo ko nta mafaranga bafite we atabikozwa kuko Hari byinshi aba yishyura ahaba anatanga ingero z’amazi no kurya Kandi ngo ntazasubira muri Ferwafa kuregayo azajya mu nkiko zikomeye.

Umwaka ushize nibwo iyi kipe yahinduye ubuyobozi bigaragara ko ubwari buriho bunaniwe kugeza naho byageze mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere bagafata icyemezo cyo guhagarika komite yaririho bagashyiraho Indi gusa komite shyashya yasigiwe imyenda myinshi cyane irimo nuwa Ivan Minaerte wibutsaga iyi kipe ko igihe bahanye cyo kumuha amafaranga yasigaye cyarenze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here